Verse 1
Ndakurata, Nagutaka
Ngobyi Iduhetse Urabikwiriye
Ibyo Mvuga N’Ibyo Ndeba
Wandeze Nk’Intore Nanjye Nzakurinda
Ndikumva Imirindi Imirindi Y’Intsinzi
Ndayumva Cyane Impande N’Impande we
Nyemerera Nkubwire URukundo Nkukunda we
Uraberwa Cyane Birandenga Nkashayayaya
Chorus
Ndaririmba Urwanda Rw’Amahoro
Iwabo W’Abarangwa N’Inseko
N’abanyamahanga Bifuza Kuguma
Murwagasabo Aho Imana Irara
Ngwino Urare, Ngwino Urare, Urwanda Ruragendwa
Mvugira Ngo Urwanda, URWANDA
Verse 2
Abakuvuga Nabi Barubaka Kumusenyi
Abagukunda Natwe Ntibagusenya Tureba
Mvuge Iki Ndeke Iki Ese Ko Numva Bindenze
Rudasumbwa we Intore Izirusha Intambwe
Aho Urugamba Ruhinanye Uba Wahasesekaye
Intsinzi Wayiserukanye
Intore Twataramye
Aho Urugamba Ruhinanye Uba Wahasesekaye
Intsinzi Wayiserukanye
Turatera Ntiduterwa
Rap verse :
Mvunge ibigwi banze ukure ingofero
igihugu kumutima no mu mwitero
Umwana wumunyarwanda afite untumbero kidobya komeze usakurize munyengero
Amaso aguhe mu Rw’Imisozi igihumbi Na
Ishema ry’iyampetse mba Ndigendana
ntaharuta ino ntaho amahanga arahanda
sinjye wabivuze ndarenga Maka
Ahaaa Ahaaa
Urwanda Nirwo Twagira X2
Ahaaa ahaa
Mu Rwanda niho i muhira yeeh
Ngwino Urare, Ngwino Urare, x3 Urwanda Ruragendwa
Ngwino urare iwacu
Ruragerwa Rw’imisozi igihumbi Mama weeeh yii
Ndavuga urwo Rwanda wee yiii